"Nuko Mose amanutse uwo musozi ntiyamenya ko mu maso he harabagiranishijwe n’uwo bavuganye" — Kuva 34:2
Umuntu uba hafi y'Imana mu ijambo ryayo, mu gusenga, mu kubana n'abandi amahoro, nta kabuza amenywa na yo kandi agasa na yo; n'abamubona bakabona ko uwo muntu atindana n'Imana kandi asa na yo.
Mose yari umuntu nkatwe, ariko kubera ko yatindanye n'Imana, byatumye imwambika ubwiza bwayo mu maso, aho abantu bose bareba, bituma abamubonye bose bamuhunga. Bibiliya ivuga ko Aroni n'abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kwigira hafi ye. — Kuva 34:30
Nshuti y'Imana na we nutindana n'Imana uzasa na yo, izakwambika ubwiza n'icyubahiro bidasanzwe, mu maso hawe hazarabagirana kandi ijisho ry'Uwiteka rizahora ku buzima bwawe iteka.
Iyo utindanye n'Imana kandi, ijya ikumenera amabanga yayo, ikakwereka ibizabaho mu bihe bizaza, byaba kuri wowe cyangwa se ku muryango wawe, ndetse no ku gihugu cyawe.
Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b'abahanuzi, ibihishwe byayo. — Amosi 3:7
Ibisubizo by'ibibazo byacu bituruka mu kuba imbere y'Imana, kuko Bibiliya ivuga ngo "yemwe abarushye n'abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura." — Matayo 11:28
Yakobo yatindanye n'Imana, yanga kuva imbere yayo itamuhaye umugisha, kuko Imana yuzuye imbabazi n'ibambe bituma imuhindurira n'izina, imwita Isirayeli — Itangiriro 32:27. Mu gutindana n'Imana ni ho duhinduririrwa amateka, ntushobora gutinda imbere y'Imana ngo igusezerere amāra masa.
Fata umwanya wawe uhagije mu ijambo ry'Imana, mu kuritekerezaho ndetse no mu gusenga buri munsi, uzagenda urushaho gusa n'Imana umunsi ku wundi, kuko yarivugiye iti "Nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete bazambona." — Imigani 8:17
Mugihe iyi nyigisho igufashije kora SHARE ubisangize incuti zawe, Imana ibahe umugisha ndabakunda cyane.
Irénée Manzi Ruhogo