← Subira ku rutonde
Amahugurwa

INEZA IZANA IGISUBIZO

🕊️ Irénée Manzi Ruhogo·6 min reading
Generosity

Benedata akenshi Imana ijya yibuka Ineza y'Umuntu, Hari imirimo ukora maze igakora Ku mutima w'Imana. "INEZA IZANA IGISUBIZO"

Umunsi Umwe Abraham abona abantu abagirira neza, aboza ibirenge abaha n'udutsima twokeje, ntiyari azi ko Ari abamariyika agiriye neza kuko baje mu ishusho y'Abantu.

Maze iyo neza agiriye abana b'Imana ikora Ku mutima w'Imana. Benedata kugira neza kwa Abraham kwatumye Abona umwana w'Umuhungu nubwo we na sara baribageze muzabukuru.

Kugira neza kwa Hezekiya kwatumye yongererwa igihe cyo kubaho amaze gusenya ibigirwamana, kandi Imirimo ye yarazamutse igera Ku mana.

Kugira neza kwa Loti kwatumye akira igihano cy'Isodomu na Gomora ubwo yacumbikiraga abamarayika mugihe abo mu mudugu bashakaga kuryamana nabo.

Benedata Ni mugire neza mugifite uburyo. Kugira neza kwawe kuzakora Ku mutima w'Imana, kugira neza kwawe kuzatuma Imana igusubiza, kugira neza kwawe kuzahora Ari urwibutso mu maso y'Imana. Kugira neza kwa wa mugore w'umushunemu kwatumye Imana ibaha umwana w'Umuhungu nubwo bari abatunzi bakomeye. Yagiriye neza Elisa maze bikora Ku mutima w'Imana — 2 Abami 4:8-16

Ineza y'umuntu niyo imutera gukundwa, Umunsi umwe yesu azabwira Abe ati "Ni mwinjire mu bwami bwa Data, kuko narinshonje muramfungurira, narimfite inyota mumpa amazi yokunywa narinambaye ubusa muranyambika narinabuze uburyamo murancumbikira." Benshi bazamusubiza bati "Twakubonye ryari ushonje cyangwa wambaye ubusa turakwambika ?" Nawe azabasubiza ati "Igihe mwabikoreraga bamwe mu ntore zanjye n'abandi baciye bugufi, ninjye mwabaga mu bikoreye."

Nugira neza ugifite uburyo nawe uzunguka ibyiza kandi Imirimo wakoze izagera Ku mana kandi nuva no muri uy'Umubiri Imirimo izaguherekeza

Imana ihabwe icyubahiro iteka ryose kandi ibahe umugisha mwinshi nukuri ndabakunda cyane — RUHOGO MANZI Irénée

Kora SHARE URISANGIZE ABANDI

Soma izindi nkuru
Kora SHARE usangize abandi