← Subira ku rutonde
Amahugurwa

IYO IGIHE CYAWE CYO KWIBUKWA KIGEZE

🕊️ Irénée Manzi Ruhogo · 5 min reading
Mefibosheti

"Umwami atumira Mefibosheti, amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari amuzana i bwami" — 2 Samuel 9:5

Uno munsi nafashijwe n'ubuzima bwa Mefibosheti. Natangajwe n'uburyo Imana yamukuye i Lodebari akisanga i Bwami ku meza ya Dawidi.

Mpereye kuri iki cyanditswe, hari amasomo meza nize. Muri iyo hari akurikira:

1. Hari icyo Imana iheraho yibuka umuntu ishaka gukemurira ikibazo.

Kuri Mefibosheti Imana yibukije Dawidi ineza ya Yonatani. Kuri Moridekayi Imana yibukije Umwami amakuru yatanze yo kuburizamo umugambi mubisha wamugambaniraga. Ndakwifuriza kugira icyo wibukirwaho none.

2. Iyo Imana igiye gukemura ikibazo cy'umuntu ikoresha umugiraneza.

Siba yabaye umutangamakuru. Mu gihe cya Yosefu, umuhereza wa Vino y'i Bwami yabaye umuranga. Ndasaba ngo Imana ikohereze Umuntu w'ingirakamaro.

3. Iyo Imana igiye gukura umuntu mu kibazo, ntihera ku bushobozi bw'uwo igiye gutabara.

Ntacyo Mefibosheti yasabwaga kuba yujuje cg gukora. Ibyo utujuje n'ibyo udashoboye si imbogamizi ku mugambi Imana igufiteho. Tuza kd wizere Imana kuko wujuje ibyo Imana yaheraho.

4. Ntiyita ku mateka yawe, ntinanizwa n'uko uri kure (I Lodebar), ntabwo igisha umuntu inama.

Iyo Dawidi agisha inama bari kumwibutsa ibibi bya Sawuli.

5. Iyo igihe kigeze Imana ikora yihuse.

Ntabwo gukura umuntu mu kibazo atinzemo bisaba Imana iminsi myinshi yo kubitegura no kubisohoza. Mu munsi umwe, Imana ikura umuntu mu buvumo ikamwicaza I Bwami, Imana ikura umuntu muri Prison ikamwicaza I Bwami (Yosefu); Imana ikura umuntu mu mva ikamwicaza mu bazima (Lazaro), ...

Ndasaba ngo Imana isohoze ibyo yakuvuzeho muri iki gihe! hari ikibazo cg icyifuzo tuvugishe unyuze kuri WhatsApp +250788208757 Irénée Ruhogo...

Ugire umunsi mwiza !

Soma izindi nkuru
Kora SHARE usangize abandi