Written teaching · UMURYANGO

Dore ibimenyetso 10 bizakwereka ko nabi nuko wabikosora

BOHOKA TV
Dore ibimenyetso 10 bizakwereka ko nabi nuko wabikosora

Ubyange cg ubyemere kvibeshya murushako ugahitamo nabi, umuntu cg utagukunda bibaho. Dore ibimenyetso 10 bizakwereka ko nabi.

Muri iyi nyandiko ndashaka kugufasha gusobanukirwa ko iteka iyo Imana itaguhitiyemo, ugira amahitamo mabi rimwe na rimwe akazana ingaruka. Bibiliya ivuga ngo ubutunzi ibintu umuntu yabihabwa nabantu ariko urugo rwiza uruhabwa n'Imana, bivuze ngo ukeneye gusenga cyane.

Ibimenyetso 10 ko wahisemo nabi murushako

1. Nubwo uri murushako ariko wumva usa naho uriwenyine uhorana ikintu k' irungu muri wowe imbere, kabone nubwo uwo mwashakanye yaba akwicaye iruhande. Uri murushako ariko mubyukuri muburyo bw' amarangamutima uri wenyine.

2. Bigusaba kwinginga usa nuhakwa cg ubembereza kugirango akugaragarize udukorwa duto duto tw' urukundo, harimo nko kukwitaho, kuguha impano, kugusohokana, kuguha umwanya, mbese bya bintu yakabaye agukorera byizanye yibwirije muburyo bwa kamere wowe bisa naho ari impuhwe akugiriye kuburyo ubanza kubimwingingira.

3. Igihe cyose uhora usa nuwigengesera. Bigusaba gutekereza kabiri kugirango usohore amagambo umuvugisha atari uko umwubashye ahubwo ari ukubera ubwoba bwo kuba wakora amakosa runaka ukamurakaza.

4. Ntabwo abona akababaro kawe. Yirengagiza agahinda kawe uko wasobanura kose, amarira yawe ibyo wakora byose umusabako ubuzima mubayeho buhinduka mubyukuri ntacyo bimubwiye asa naho atabibona ntampinduka nantoya yifuza gukora, nibyo akwemereye ko azabihindura birangirira aho abikubwiriye.

5. Warahindutse muri wowe kuva wagera muri urwo rushako wumva usa naho wahindutse igicucucucu cy' umuntu wahoze uriwe. Wa  mugore w' ibyishimo watambukanaga ikizere muri we yaragiye, mbese wagiye wibura buhoro buhoro.

6. Usa naho ari wowe wikoreye urushako rwanyu mwembi wenyine, ni wowe ugerageza ko mwakongera mukavugana iyo yarakaye, niwowe wita kubyurugo hafi ya byose, ni wowe ugomba guca bugufi ngo amahoro aboneke, yewe hari nubwo wirundaho amakosa kugirango habeho gucururuka, mubyukuri urugo ruri kumutwe wawe wenyine undi ari hariya arakureba.

7. Wiyumva nkaho urwo rushako urimo ruri kukuvomamo imbaraga aho kumva ukunzwe uguwe neza. Kubana nuwo mwashake bituma wiyumva nkuwikoreye umutwaro uremereye aho kumva utuje ufite amahoro.

8. Ntabwo arinda cg abungabunga amarangamutima yawe, aho kumva umugeraho ukaba waruhuka ahubwo niwe soko y' umubabaro wawe cg niwe utera ibikubabaza.

9. Muri wowe imbere urabizi neza ko umuntu umeze gutyo atari we wasabye Imana, ariko Kandi wumva ukomeje kwizera ko ahari wenda azahinduka.

10. Mugenzi wawe Kandi asa naho atishimira iterambere ryawe, ndetse asa naho akugirira ishyari, ubona atifuzako wagera kubintu binini byagutse.

Ufite ikibazo wumva ushaka kumbaza cg ikindi nibagiwe wacyongeraho ntakibazo.

Src: zee a women of purpose 

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!