Written teaching · UMURYANGO

Hari ibyo dukwiye guhindura muburyo tureramo bitabaye ibyo turimo kwica abana bacu

Zee a women of purpose
Hari ibyo dukwiye guhindura muburyo tureramo bitabaye ibyo turimo kwica abana bacu

Tugomba kwemera kuba igitambo uko twarezwe cg ababyeyi baduhaye ntitubirage abana bacu ibi bintu 8 biragufasha kubyumva.

1.Twarezwe ababyeyi bacu batwereka urukundo mugihe gusa twitwaye neza, ibi rero byatumye benshi dukura tuziko urukundo rugomba kuba mpa nguhe. Ndagukorera ibi cg se ndakwitaho mugihe witwaye gutya cg wakoze ibyo ngusaba. Dukwiye gukunda abana bacu urukundo rutageretseho impamvu.

2.Twakuze twumva  tugomba gutsindira no kwereka ababyeyi ko dukwiye kwitabwaho, twahora ga mubisa namarushanwa.

3.Gukora amakosa byari ikizira kandi nuyu munsi niko biri, iyo umwana akosheje  bisa naho ahemukiye umubyeyi kandi mugukosa ariho umwana yakabaye yigira ibyo adakwiye gukora.

4.Ikindi ni ukwitiranya  kuba abana bakubaha no kuba bagutinya. Ibi bintu byombi biratandukanye cyane abenshi muri twe twarerewe ku gitutu niterabwoba aho gutozwa kubaha, none uyu munsi nibyo turi gusubiramo mu miryango yacu.

5.Ikindi dukwiye kwirinda gusubiramo ni ukwirengagiza agahinda cg ibibazo abana bafite murwego rwo kurinda isura y' ababyeyi ko igaragara nabi hanze.

6.Gutoza abana kubika amabanga mabi yo mu muryango murwego rwo kwirinda igisebo, harimo nabasaba abana babo guceceka mugihe bahohotewe numwe mubagize umuryango.

7.Ugomba kwemera byose ababyeyi basaba cg batekereza kugirango wiyumve nkumwe mubagize umuryango.

8.Ugomba kurohereza ababyeyi kukurera kugiranngo babashe kuba bakwiyumbamo.

Bavandimwe, ibi byose dukwiye kwirinda kubisubiramo, ababyeyi batureze uko bari bashoboye ariko hari ibikomere baduteye uyu munsi dukwiye kwirinda kubitera abana bacu tugahagarika karande mu miryango. Src: Zee a women of purpose 


Community

Ibitekerezo (1)

Habagusenga Erisa

Ni ukuri kuzuye