Police yataye muri yombi abasore 2 bakurikiranweho gukomeretse umu Agent bamwambura 360,000frw na Telefone 4
Police yataye muri yombi abasore 2 bakurikiranweho gukomeretse babigambiriye no kwihesha icyundi ukoresheje ubushukanyi n'Imbaraga
Police yataye muri yombi abasore 2 bakurikiranweho gukomeretse babigambiriye no kwihesha icyundi ukoresheje ubushukanyi n'Imbaraga
Abasore ba 2 bagose umusore ucuruza ama unite wa MTN, aho bamwambuye igikapu cyarimo Amafarang bagishyira mu modoka ya Rav4 abandi bari kumwe nabo barayatsa barayajyana.
Samuel wakoreweho ubwo bufindo hafi ni isoko rya Murindi ati nari nicaye hariya mu mutaka baza ari 5 bansangayo bavuga ngo mfite telephone nabibye barankubita bansaba kwinjira mu modoka.
Uburyo Samwel agaragara bamukubise ijisho rirabyimba abari aho amakuru batanga nuko bamukubise bashaka ku mugirira nabi bavuga ngo turamwica abaturage nibo bahabaye baramutabara.
Bamwe mu ba Agents bakomeza bavuga ko ubu bujura busanzwe bubakorerwa kandi bakabagirira nabi

Umuvugizi wa Police CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko Abagize uru rugomo imaze guta muri yombi 2, kandi ubu bujura bukoresheje imbaraga kandi bushukana aho bamwambuye amafaranga 360,000 frw na Telefone 4 baranamukomeretse. Ashimira abaturage batabaye kandi ko ubu bujura butari bumenyerewe kandi bagiye kubuheraho bakora iperereza ngo abaturage bizere umutekano usesuye.
Inkuru dukesha umuyoboro wa YouTube TV1

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!