Ubuzima bwose ni intambara itagira ikiruhuko. Dore uko ukwiriye kwitwara😳
Hari ibyo umuntu atunga harimwo (amafaranga, amazu, amamodoka, akazi keza, n'ibindi byose bibyara
1.“Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara? N'iminsi ye si nk'iy'ukorera ibihembo? Yobu 7:1
🕊️Dushimiye Imana yongeye kutugirira Ubuntu ngo dusangire Ijambo ry'Imana muri iki gitondo, kuva Imana yarema umuntu imwitezemwo ibyiza, Satani akamwinjizamwo icyaha, byahise bimukururira imibabaro, ndetse bigeza no ku rupfu,ibitandukanye ni intego Imana yari yararemeye umuntu. Bibiliya itubwira ko ubwo umuntu yaramaze gucumura agakurwa mu ngobyi ya Edeni ahari igiti cy'ubugingo, ubwo bugingo twongeye kubugarurirwa binyuze muri Yesu Kristo.
🕊️Umurirmbyi we yagize ati:" urwane intambara nziza Kristo ni imbaraga zawe mfata ubugingo aguhaye ngo buguheshe ibyishimo". kuva isi yamanukirwa n'umwanzi Satani ikiremwa muntu cyose cyagushije ishyano, nibwo urwangano rwaje, nibwo ishyari ryaje, nibwo kwifuza kwaje, nibwo ubugome bwaje mubantu ndetse n'ibindi byinshi. Inkuru dusomye zitwereka umugabo witwa Yobu wagerageje kubaho ubuzima bwubaha Imana ndetse n'Imana ubwayo ikamutangira ubuhamya ariko Satani ababazwa n'ubuzima abayemwo arangije asaba ibye byose, Imana irabimwemerera ariko iramuubwira ngo ibindi byose kuri we ndabikwemereye ariko nkubujije ubugingo bwe.
🕊️Imana ishimirwe muri Yesu Kristo yo ijya yemera ko tuba mu ntambara, tukanyura mu bitugerageza byinshi bitari bimwe ariko ikimana ubugingo bwacu. Niyo mpamvu Yobu yanditse ngo Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara? N'iminsi ye si nk'iy'ukorera ibihembo?. Aya ni amagambo yobu yavuze amaze kubura ibye byose, amaze kubura abana be, ubutunzi bwe, umubiri umuhindutse. ibintu 3 bikomeye yobu yahuye nabyo binyuramwo n'abantu benshi, bamwe muribo bagatakaza Imana mu buzima bwabo. icya 1 : Hari ibyo umuntu atunga harimwo (amafaranga, amazu, amamodoka, akazi keza, n'ibindi byose bibyara inyungu zifatika), icya 2 Yatakaje abagize umuryango(Abana), icya 3 Atakaza inshuti ze. Kenshi iyo uhiriwe kw'isi ufite ibifatika ugwiza inshuti wirukaseho ndetse nizikwirukankaho ariko waba udatunze, ubona abakwanga n'abagusuzugura baguheza mu byabo kuko isi ariko ibwira abantu. ariko ibyo bihe byose nuhura nabyo ntibizakwibagize ko umuntu wese afashe igihe mu ntambara ugaragara nkuhiriwe burya nawe afite imibabaro iruta iyawe, nawe ni indushyi, ugaragara nkudafite burya ashobora kuba yuzuye amahoro kuko muri Yesu niho twuzurizwa umunezero n'umudendezo isi idatanga💔.
🕊️Tugenda Tugana ku musozo nubwo isi yakubwira ko uri mu ntambara, ariko hariho umugabo witwa Yesu, UYU niwe wenyine wabwiye abantu Bose bari kw'isi yemwe abarushye nabaremerewe ni muze musange ndabaruhura, ni we wenyine ufite igisubizo isi itaguha, niwe wenyine ufite amahoro yuzuza abantu be, ni we wenyine utegeka ibihe. ibyo wanyuramwo byose ntihagire ikigukura mu mwanya wawe uhagarare ushikame Murugendo muri kumwe ntazagusiga Kandi ntazaguhana mu maboko y'Umwanzi. ugumane na Yesu ntumuhemukire ntacyo uzaba. Ev. Olivier Ndatimana

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!