Written teaching · UBUZIMA

Uwo ukunda ntuzamubeshye ibi bintu 8 kuko iyo abimenye bihita bisenya urugo

BOHOKA
Uwo ukunda ntuzamubeshye ibi bintu 8 kuko iyo abimenye bihita bisenya urugo

Abakobwa n’abahungu bamwe babeshya abo bagiye kubana ibintu bibwira ko ari bito, nyamara nyuma bishobora kuba intandaro

Hari ibintu umuntu ashobora kukubabarira nyuma yo kubimenya, ariko hari n’ibyo ashobora kutazigera yibagirwa ko wamubeshye mbere y’uko mwubaka urugo. 

Abakobwa n’abahungu bamwe babeshya abo bagiye kubana ibintu bibwira ko ari bito, nyamara nyuma bishobora kuba intandaro y’amakimbirane akomeye.

1. Kubeshya ku bijyanye n’ubusugi

Hari abakobwa bashobora kubeshya umuhungu ko ari isugi batinya uko yabifata. Buriya ikibazo sibyo umuntu yanyuzemo; ikibazo gikomeye ni kubaka urugo ushingiye ku kinyoma. Kandi ukuri kuzwi . 

2. Kubeshya imyaka yawe

Ntukabeshye imyaka yawe kugira ngo ugaragare ko uri muto  imbere y’umuntu ushaka kubana nawe. Umunsi azabimenya, ikibazo kizaba kitakiri imyaka gusa, ahubwo kizaba impamvu wamubeshye.

3. Guhisha inkomoko yawe n’ababyeyi bawe

Ntugahishe umuntu ushaka kubana nawe aho waturutse cyangwa umuryango wawe kubera gutinya ko atakwakira. Umuntu ugushaka koko aba akwiriye kumenya uwo uri we n’aho ukomoka.

4. Kubeshya ko utigeze ubyara kandi warigeze kubyara

Umwana si ikintu cyo guterwa isoni. Niba warabyaye, kubivuga mbere yo kubana biruta kubihisha kugeza igihe undi azabimenya.

5. Guhisha umubano ukomeye wagize mbere

Niba warigeze kugira relationship ikomeye yasize ibintu bikomeye mu buzima bwawe, ntukayihishe umuntu ugiye kubana nawe niba hari ingaruka ikomeje kugira ku buzima bwawe bw’ubu.

6. Guhisha abana ufite cyangwa inshingano ufite

Umuntu mugiye kubana nawe akwiriye kumenya inshingano zikomeye uzana muri urwo rugo. Kubihisha bishobora gutuma yumva ko wamwinjije mu buzima atazi ukuri kwabwo.

7. Kubeshya ku buzima bwawe bw’ingenzi

Ntukubake ishusho y’ubuzima utari bwo kugira ngo umuntu akwemere. Iyo ukuri gusohotse, icyizere gishobora gusenyuka kurusha uko watekerezaga.

8. Guhisha ibintu ushobora kuba uzi ko bizagira ingaruka ku rugo

Mbere yo kuvuga ngo “Yego, ndabyemeye”, banza wibaze uti: "Hari ukuri ku buzima bwanjye uyu muntu akwiriye kumenya mbere y’uko tubana?”

💌 Message na kugeneye:👇

👉 Urugo rwiza ntirutangirira ku kuba nta mateka mufite. Rutangira ku kuba mutabeshyana ku mateka mufite. ❤️

Wowe ubona ari iki?

Ese umuntu agiye kubana n’uwo akunda, akwiye kumubwira ukuri ku mateka ye yose mbere y’ubukwe?

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!