Written teaching · SOBANUKIRWA

sobanukirwa Ukuri umugore ukeneye kumenya ku Mugabo mu kukwima ibyishimo

BOHOKA
sobanukirwa Ukuri umugore ukeneye kumenya ku Mugabo mu kukwima ibyishimo

Nta mugabo numwe ufite inshingano zo gutuma ubaho wishimye. Ndabizi ko abenshi mushobora gusigara mwibaza akamaro ko kugira

Ndabizi ko abagore benshi biri buze kubagora kubyumva no kubyakira ariko niko kuri, igihe kirageze  ngo twibwize ukuri.

Nta mugabo numwe ufite inshingano zo gutuma ubaho wishimye. Ndabizi ko abenshi mushobora gusigara mwibaza akamaro ko kugira umugabo mu buzima bwanyu. None se niba impamvu ukeneye umugabo ari ukugirango akwiteho, akurinde, atume wishima, mubyukuri niwe ukeneye cg ukeneye kumubonaho ibyo wifuza ko agukorera.

Ikindi ntabwo umugabo aza mu buzima bwawe aje guhangana n' ibikomere byawe. Abagore benshi bagendana ibikomere ,bafite ibyuho muri bo kubera inshingano ababyeyi babo batubahirije, bityo ugasanga bakeneyeko umugabo ahora asabwa gutanga ibihamya ko amukunda cg se kwibaza ko umugabo azibwiriza ko akeneye ibintu runaka.

Usanga buri wese winjiye murushako ajyanye ibyiringiro byuko agiye gukundwa, kwitabwaho, guhabwa ibyo akeneye mbese akabaho yumva atekanye. Usanga buri mugore agenda yiteze ko bazajya bahora bamubwirako ari mwiza, bamwifuza, ko ari we wenyine n' ibindi. Kuburyo usanga hari urutonde rw' ibintu runaka yiringiye ko agiye kubona murushako. 

Iyo agezeyo bya bindi ntabibone, ahita yumvako uwo bashakanye atamukunda. Hari ikintu mukwiye gusobanukirwa, umugabo ashobora kugukunda rwose ariko ugasanga hari ibintu runaka atemeranyaho nawe. Ashobora kugukunda ntasobanukirwe ibyo umwifuzaho kugeza ubimubwiye, ashobora kugukunda ariko agakenera akanya ko kwiherera wenyine ndetse abagabo nabo ni abantu hari ubwo agera mubihe bimukomereye akaba yagira ubwoba, kwibaza ibibazo bitandukanye, kunanirwa cg ibindi bihe bimugoye.

Umugabo siko ahorana amafranga, ntabwo ari umutabazi w' ubuzima bwawe nkuko bamwe babikeka, si nawe ukwiye kuba ikimenyetso cg gihamya cyuko ufite agaciro. Umugabo ni umuntu usanzwe burya, nawe afite amateka ye nibikomere bye, afite ibyifuzo bye, ndetse afite n' intege nke ze nkuko n' abagore ari uko.

Burya abagore namwe ntabwo mufite inshingano zo guhora mwikoreye cg mugenzura amarangamutima y' abagabo banyu, si nangombwa ko umubera umujyanama mu buzima bwe bwo mumutwe, guhora umukorera byose nkaho ari umwana urera cg guhora umusingiza.

Aha niho ibibazo bivukira kwinjira mu mubano ubuzima bwawe bwuzuye ibyuho, witeze ko mugenzi wawe ariwe ugiye kubyuzuza cg kukubera byabindi byose utigeze ubona. Niyo mpamvu nibyo abashije kugukorera utabibona, ugahora wumva bidahagije yakabaye akora ibirenze, yaba urukundo, amafranga, kwitabwaho, kuko igisubizo kirambye niwowe nyiri ubwite ugifite. 

Umubano ntabwo ari ahantu tujya kuvoma ibyo tutabonye mubuzima bwacu cg kuhashakira abatwitaho bya buri munsi, ahubwo abantu bakuru babiri bahitanamo kuko buri umwe yahisemo gukunda undi,  yahisemo ko agiye kubana nawe, ndetse yahisemo ko azamwitaho atari ukubikora nk' itegeko cg inshingano yahawe zitanyeganyezwa.


Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!