Written teaching · UMURYANGO

Dore ibimenyetso 12 bigaragaza ko umugore ari we unaniza umugabo we, benshiiii babikora batabizi

BOHOKA
Dore ibimenyetso 12 bigaragaza ko umugore ari we unaniza umugabo we, benshiiii babikora batabizi

Iyo biheze ku ngo benshi ducika ururondogoro kuko ntarwubakwa nkurundi gusa hariho bimwe ubona bisa ariko byica umubano kandi abagore batabizi ibi 12 uzabyirinde ncuti

Abagabo benshi bananizwa Nabo bashakanye 

Ariko umugore utazi kubaka urugo ananiza umutima w'umugabo we . Kandi umutima unaniwe bivuna kurushaa umubiri unaniwe

Dore ibimenyetso 12 bigaragaza ko umugore ari we unaniza umugabo we, kandi abagore benshi babikora batabizi.

1. BURI KIGANIRO KIRANGIRA UZANYEMO IMPAMVU ZITUMA MUTONGANA

uzisuzume kuribi: Ese umugabo atashye akakuramutsa ? Uhita umusubiza nabi? Ese iyo akubajije ikibazo gito urarakara Urugero KO nagusijyiye amafaranga yo guhaha wabikoze? umusubiza Ute?

- Ese iyo akuganiza ibyo kukazi witwara Ute?Uhita umucira urubanza, Niba buri kiganiro cyanyu kirangira mutonganye, umugabo uba umujyejeje  aho atinya no kuvuga.

2. NIBA UHORA UMUJYERERANYA NABANDI BAGABO

- Reba umugabo wa Chantal yaguze imodoka, wowe uba Uri mubiki?

- Reba ukuntu UMUGABO wa Mukuru wanjye yubakiye iwacu inzu, wowe ntacyo urabakorera

- Abagabo mujyendana Bose nabakire niwowe mucyene ubarimo iyo umubwire Ayo Magambo nukutamwubaha, nukumwerekako arumugabo mubi, nukumuca intejye ,nukumwereka KO utanyuzwe nukwari Umugore w'umunyabwenge ashima ibyo afite.

3. NTUZI GUSHIMA UZI GUSABA GUSA

- Iyo  akuguriye umwenda uramushima cyangwa  uravuga uti baguhenze?

- Iyo ajyize Icyo agufasha murugo uramushima CG umubwira KO yabikoze nabi

4. UHORA UMUKURIKIRANA NK'UMWANA MUTO

- Uri he? Umuhamagara inshuro utabara kumunsi

- wari kumwe na nde?Nyereka Tel yawe 

- Umutejyeka aho atazajya ajya , umwereka abo bagomba kuvugana  iyo Umugore uhora akurikirana umugabo we nka polisi,uko nukumutote umugabo acyeneye Icyizere, Kubahwa ko ari umugabo

5. UVUGA IBIBI BYE IMBERE Y'ABANDI

Ibyo bibabaza abagabo , kumurejyera iwabo, kubwira Abantu KO arumunebwe ,kubwira Abana KO papa wabo ntacyamaze Icyubahiro cy'umugabo kiri mu kanwa k'umugore we.

6. UHORA UMUBWIRA KO ARI MUBI MU BURIRI  Cyangwa Ukamwima Urukundo abagore benshi bakoresha igitsina nk'igihano:NIba watashye utinze arabiguhanisha, NIba utamuhaye  amafaranga, ubwo ngo ntimuryamana, Buri munsi uhora  unaniwe, Niyo bibaye ntumushimire Umugabo wimwe urukundo mu buriri, aba ananiwe kurusha umugabo ukora amasaha 20 ku munsi. Kuko mu buriri ni ho umugabo yumva ko akunzwe,

7. NUJYA USABA IMBABAZI

Abagore bamwe ntibazi gusaba imbabazi: iyo akubwiye amakosa yawe umwereka  ko ntabirenze, nta MBabarira , nta ntibizonjyera

8. UMWANJYIRA UMURYANGO

 UTI sinkeneye KO mama wawe azajya Ahora Hano,mushiki wawe aba aza Hano gushaka 

- Ntutume abo mumuryango we bishimana

9. UHORA WIGANYA  NTA MUNSI W'AKANYAMUNEZA

- Turapfuye, nta mafaranga,Abana bararwaye,Iyi Nzu  ni mbi,Abaturanyi batubona nabi Umugore uhora yiganya, uvuga ibibi gusa, utabona icyiza na kimwe ananiza umugabo kurusha 

10. UKORESHA ABANA NK'INTWARO

- Bwira papa wawe Ibi nibi ,Iyo mutonganye, uhita ubwira abana: Papa wanyu ni mubi,ntacyo abamariye.

11. NTUZI GUTEKA, NTUZI GUKORA AMASUKU abagore benshi,Ntibateka,  Ntibakora AMASUKU murugo,Ntibita ku bana,byose babiharira abakozi

Guteka, gukora amasuku kwita ku bana  si ubuja Ni urukundo.

12. UHORA UVUGA IBYA KERA  NTUZI KUBABARIRA

- Yaguciye inyuma buri munsi urabimwibutsa

- Yijyeze gukena ho uhora ubimwibutsa Umugabo aba akwiye kunanizwa n'akazi, gusa Iyo ananijwe nurugo abivamo byose

Community

Ibitekerezo (1)

Niyigena Vedaste

Ikibazo mumvuga najye ndakibona ubundamufite ariko ntiyakwemera icyo namuguriye ntiyafanta amafaranga muhaye ahubwo aguteza urubwa gusa bikubabaza bite we nibyo uba warakoze