Ese waba uri umuntu udakunze kugira inshuti nyinshi?
Dore ibi nibyo biranga abantu badakunze kugira inshuti nyinshi.
Mumuco wacu nk' abanyafrika kutagira inshuti bisa no gutsindwa, nkaho uri nyamwigendaho utazi kubana, ariko nyamara haribwo aba ari ikimenyetso cyuko uri umuntu ukuze ubasha guhangana nubuzima kugiti cyawe bitagusabye guhora ushagawe. Kubantu batagira inshuti nyinshi hari ubwo yiyumva nkufite ikimwaro cg ipfunnywe ryo kuba atabasha kugira abantu nkuko abibona kubandi.
Reka nkubwire ko, kugira inshuti nkeya akenshi bisobanura kwiha agaciro, kwibanza, kwikunda no kutemera kuba wakwibabaza kugingo ugumane n' abantu runaka mubuzima bwawe.
Dore ibi nibyo biranga abantu badakunze kugira inshuti nyinshi.
1.Kuri bo ntakintu nagito bibatwara kuba babaho bonyinye nta nshuti. Ntabwo bakeneye guhorana n' abantu murwego rwo guhunga igitekerezo byabo. Baryoherwa no kuba bari bonyine, bagakora gahunda zabo batuje, muburyo babyumvamo ntakubavangira.
2.Bareba kure bakabasha gusesengura ibiri inyuma y' imibano itandukanye. Iyo umuntu afite icyo abashakaho cg ashaka kubarwanya byose babibona mbere, bakabasha gukuramo akabo karenge hakiri kare.
3.Ikindi nuko bahunga cyane bakirinda bwa bucuti bubeshyana cg bwo kurenzaho. Bashaka ubucuti bwabundi bwimbitse aho baganira kubintu byingirakamaro, bagakorana ibikorwa bibazanira ibishimo kumpande zombi, ndetse bakabasha kuba abo baribo ntakwiyoberanya.
4.Ikindi nuko bavuga ukuri kubarimo. Kabone nubwo byaba bigoye ariko bakubwiza ukuri, ibi bigatuma rero babandi badakunda kubwizwa ukuri cg kubaho mumucyo babahunga. Ntabwo bashobora kukubeshya ngo kugirango ubucuti budahungabana.
5.Babaho ubuzima bufite imbibi. Bagaragaza ibyiyumviro byabo, baba bishimye, wababaje, cg hari ikitabanyuze barabikugaragariza, ibi rero bituma abantu babahunga kuko bamenyereye inshuti zirenzaho zihora zishaka gushimisha buri wese.

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!