Written teaching · UBUZIMA

Guhohotetwa si ugukubitwa gusa Sobanukirwa uburyo 7 abantu bahohoterwamo ubyirinde

BOHOKA
Guhohotetwa si ugukubitwa gusa Sobanukirwa uburyo 7 abantu bahohoterwamo ubyirinde

Nanga iyo mubwiye ko uwo twashakanye yitonda Nyamara Njyewe naraboze mu mutima dore ibintu 7 bigaragaza ihohoterwa

1.Kugutesha agaciro kawe. Kukubwira amagambo agenda atuma witakariza ikizere buhoro buhoro mubiganiro, amagambo agupfobya ko akabikora asa naho atebya ariko mubyukuri aba aguhohotera kuko byangiza umuntu wawe w' imbere.

2.Kugucecekana no kuguhunga, kuburyo iyo ugerageje kumuvugisha akwerekako atakwitayeho cg agahaguruka akaguhunga. Ibi nihohoterwa nubwo abantu benshi batabizi, kuko ugeraho ugasigara wifuza byibura icyatanga amahoro murugo rwawe, ibyo gukundwa no kwitabwaho ukabyibagirwa burundu.

3.Guhindura ibyabaye kuburyo utangira gutekereza ko ushobora kuba ufite ikibazo mu mutwe. Aha usanga kenshi umugabo akoresha guhakana ibyabaye, urugero yaguciye inyuma ariko agashaka uburyo akwemeza ko ntacyabaye ahubwo urwaye indwara yo gufuha, yagukojeje isoni mubantu, mwagera murugo wamubwirako bitagushimishije agatangira kukubwirako byari imikino mwaganiraga, kandi mubyukuri bigaragara ko yakubabaje. Ibi rero gake gake utangira kugenda wibaza niba atari wowe ufite ikibazo kimitekerereze.

4.Kugukorera amakosa ariko bikarangira akwemeje ko ariwe wahemukiwe (playing victim). Igihe cyose agukoreye amakosa aho kuyemera ngo ayasabire imbabazi, agashakisha uburyo akwemeza ko ari wowe wabiteye, ari wowe byaturutseho kuryo bishobora kurangira ari wowe usabye imbabazi.

5.Kubaho wibombaritse, wigengesereye ngo udakoma rutenderi, ugatuma atomboka cg agakora Ikindi kintu, mubyukuri nta mutekano ufite, umubiri wawe uhorana impungenge zibiza gukurikiraho.

6.Akoresha urukundo cg kukwitaho nk' intwaro cg igikangisho. Akanya gato ko kwitaho kugirango akaguhe bisaba kuba witwaye neza, wamwubashye wakoze ibyo agusaba byose, kuburyo uhora ufashe mama kugirango urebe ko wakumva byibura ijambo ryiza rimuturutseho.

7.Ntuzi imitungo ye, amafranga ahembwa, mbese nta jambo ufite, urategereza bakakugenera cg ntanagire icyo aguha ukirwanaho muyo winjiza. Amafranga ye ayakoresha ibyo ashaka.

Abantu benshi baziko ihohoterwa ari igihe umuntu yarambuye akaboko akagukubita, ariko sibyo ushobora guhohoterwa mubijyanye numutungo, guhohoterwa mu marangamutima, kumubiri se, no  mumitekerereze. Ikibabaje nuko iyo umuntu atagukubita bitinda kugaragara ndetse nanyiri ubwite hari ubwo adahita abimenya ko ari guhohoterwa akazabimenya yaramaze gutakaza uwo ariwe (identity), amahoro ye yaragiye ndetse no mumitekerereze ye yarangiritse. Src. Zee of a woman purpose.

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!