Written teaching · UMURYANGO

Ibi bibazo 3 byagufasha kudatakaza igihe cyawe no kwirinda kuzababara igihe kinini❤️

BOHOKA
Ibi bibazo 3 byagufasha kudatakaza igihe cyawe no kwirinda kuzababara igihe kinini❤️

Ibi bibazo wibimubaza nkuri kumukoraho ubushakashatsi, genda uzamura kimwe witonze hagati mukiganiro musanzwe mugirana, kandi

1.Mu mikurire yawe nirihe somo wize mubijyanye no gukunda waba wibuka kugeza uyu munsi? Iki kibazo kigufasha gusobanukirwa ibyo yaciyemo murukundo, ibyo afata nk' ibisanzwe murukundo, ndetse ukabasha gusobanukirwa urwego agezeho, niba  koko hari amasomo yigiye mubyo yaciyemo kuburyo yaba yiteguye noneho  gushyira imbaraga mukuba yakubaka urukundo ruzima rufite icyerekezo.

2.Nikihe kintu kiza kidasanzwe umuntu yaba yaragukoreye mubuzima? Hanyuma amaze kugikora wabyitwayemo gute? Ibi bizagufasha gusobanukirwa niba koko ari umuntu uha agaciro ibyo abantu bamukoreye, imbaraga bakoresheje yewe n' urukundo bamugaragarije. Ikindi bizakwereka niba azirikana abamugiriye neza cg atabitindaho abifata nk' ibisanzwe, nusanga atabiha agaciro burya nawe ibyo wamukorera byose ntazigera abiha agaciro azaba ariko ateye.

3.Ese uramutse ugize amahirwe yo kubonana na wowe wo mubuto bwawe, niki wamubwira, niyihe nama wamugira kubijyanye n' urukundo cg gukundana? Ibi bizagufasha kumenya bimwe mubyo yaciyemo murukundo, amasomo yigiyemo, niba byaratumye abasha gukura muburyo bw' amarangamutima ndetse uzanamenya niba ari umuntu wemera amakosa cg uruhare rwe mugihe habayeho ikibazo.

Zirikana: Ntutege gusa amatwi ibisubizo aza kuguha,  ahubwo itegereze uburyo abisubizamo, niba avugisha ukuri, niba yemera uruhare rwe cg koko ibikorwa bye bigaragaza indangagaciro ashobora kuba akwereka ko afite.

Ibi bibazo wibimubaza nkuri kumukoraho ubushakashatsi, genda uzamura kimwe witonze hagati mukiganiro musanzwe mugirana, kandi ube witeguye kuba nawe wabisubiza mugihe akubajije. Ibuka ko Intego yibi bibazo ari  ukugirango ubashe gusobanukirwa neza mugenzi wawe, atari ukumuhata ibibazo. Src: Zee a women of purpose 

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!