IBIKOMERE 8️⃣ BY’AMARANGAMUTIMA N’UKO BIGENDA BISENYA INGO BUCECE
Urugo rushobora gusenywa n’ibikomere (wounds) buri muntu yazanye mu rushako, ariko akaba atarigeze abikira (healing)❤️🩹.
Menya ko:
Utashakanye gusa n’umugabo cg uwo mugore mubana:
Ahubwo washakanye n’:
• Ubuzima bwe bwo mu bwana.
• Ubwoba bwe.
• Kutiyizera kwe.
• Amateka y’umuryango we.
• Ibikomere yagize.
• Uburyo yizera ko urukundo rugomba kumera…
Kandi na we ibyo byose byawe
➡️Reka tuvuge ku bikomere 8 bitagaragara kdi bigenda bisenya ingo bucece.
Si uko bituma umuntu aba umugabo cyangwa umugore mubi…
Ahubwo ni ukubera ko ibikomere bitarakira bihora bishaka uburyo byigaragariza mu myitwarire.
1️⃣ IGIKOMERE CYO KUTAKIRWA:
Niba warakuriye mu buzima wumva ko udakunzwe, udakenewe…
Ukirengagizwa…
Ukagereranywa n’abandi…
Ushobora kwinjira mu rushako uhora ushaka ibimenyetso by’uko n’uwo mwashakanye azakwanga nk’uko abandi babigenje.
Kutumvikana ku kintu runaka bigahinduka intambara ikaze.
Uwo mwashakanye ntabwo aba arwana gusa n’uko witwaye uwo mwanya. Aba arwana n’igikomere atazi atigeze atera.
2️⃣ IGIKOMERE CYO GUTERERANWA:
Abantu bagize ubuzima bwo gutereranwa akenshi batinya icyuho cy’amarangamutima kurusha uko batinya amakimbirane.
Bashobora kuba:
• Bakunda kwizirika cyane ku wo bashakanye.
• Bashaka kumugenzura bikabije.
• Bagira ishyari.
• Bagahora bashaka kwitabwaho bikabije.
• Cyangwa bagahagarika umutima cyane igihe uwo bashakanye yacecetse.
Si uko baba ari abantu bagoye.
Ni ukubera ko uburyo umubiri n’ubwonko bwabo bwamenyereye gukora byabigishije ko gutandukana cyangwa kuba kure y’uwo bakunda ari ibintu biteye ubwoba n’akaga.
3️⃣IGIKOMERE CYO GUHORA WUMVA KO UDAHAGIJE
Hari abantu bamara ubuzima bwabo bwose mu rushako bagerageza gushaka urukundo binyuze mu gukora cyane no kwitanga birenze urugero.
Bakora ibirenze ubushobozi bwabo.
Bahora bashaka gushimisha abandi.
Ntibazi kuvuga ngo “oya.”
Bahora bagerageza kwerekana ko bafite agaciro.
➡️Buri wese gukora inshingano ze ni ngombwa ariko urushako ntirwagenewe kuba ahantu umuntu umwe agomba gukorera urukundo ameze nk’ugura gukundwa.
4️⃣IGIKOMERE GIKOMOKA KU KUBWIRWA AMAGAMBO MABI:
Niba warakuze uhora unengwa, Ukubitirwa amakosa. Cyangwa ugahora ubwirwa nabi…
Ushobora kumva ko uwo mwashakanye abaye umwanzi wawe igihe akubwira ibyo wakosora.
Buri kiganiro ukagifata nk’igitero cyo kukugirira nabi.
5️⃣ IGIKOMERE CYO KUBA AMARANGAMUTIMA YARIRENGANGIZWAGA:
Wenda nta muntu wigeze akubaza ati:
“Umeze ute mu mutima?”
Wakuriye ahantu amarangamutima yawe atahabwaga agaciro.
None ubu…
Ntushobora gusobanura neza uko wiyumva.
Urakara cyane mu bibiganiro.
Ukirinda kuganira ku bibazo.
Kugaragaza Amarangamutima bikakugora.
Si uko udakunda uwo mwashakanye.
Ahubwo ni ukubera ko nta muntu wigeze akwigisha uburyo bwo kuba hafi y’undi muntu mu by’amarangamutima.
6️⃣IGIKOMERE CYO GUHEMUKIRWA:
Wenda hari umuntu wigeze gusenya icyizere wari umufitiye.
Umubyeyi.
Umuntu mwigeze gukundana.
Inshuti.
None uwo mwashakanye akaba ari we uri kwishyura ikiguzi cy’undi muntu.
Uhora ukeka ko hari ikibi kizaba.
Ugategereza ko nawe azagutenguha.
7️⃣ IGIKOMERE CYO KUMVA UFITE IKIMWARO:
Hari abantu mu ibanga bibwira bati:
“Uwo twashakanye aramutse amenye uko ndi mu by’ukuri… ntiyakomeza kunkunda.”
Ni yo mpamvu bahishahisha.
Bagahisha amakosa yabo.
Bagahisha ibibazo bafite.
Bagahisha ingeso mbi.
Ikimwaro gituma umuntu yemera ko kumenywa uko ari mu by’ukuri ari ibintu biteye akaga.
8️⃣IGIKOMERE CYO GUKURIRA MU MURYANGO URIMO AMAKIMBIRANE :
Niba warakuriye mu rugo rwuzuyemo gutongana…
Urugomo…
Ubwoba…
Cyangwa akajagari k’amarangamutima…
Uburyo umubiri n’ubwonko bwawe byakira ibibazo bushobora kugusubizamo bumwe muri ubu buryo bubiri:
Ushobora guturika ukarakara cyane.
Cyangwa
Ugaceceka burundu ukigira nk’aho nta kibazo gihari.
Nta na bumwe muri ubwo buryo bw’imyitwarire bwatangiriye mu rushako rwawe.
➡️Kumenya no kwemera ko icyo gikomere gihari ni intambwe ya mbere iganisha ku gukira.

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!