Ibya Vestine na Idrissa ifashe indi ntera Arasaba gukoresha DNA no kwerekwa Umwana mbere y'uko habaho gatanyaš
Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rwāIbanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini byāamaraso āDNA Testā hagati ye nāuyu mwana.
Amakimbirane yabo akomeje kugarukwaho muri social media ariko inkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com atugeraho aremeza ibyo benshi bibazaĀ
Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rwāIbanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini byāamaraso āDNA Testā hagati ye nāuyu mwana.
Ibi bikubiye mu kirego Idrissa Ouedraogo yatanze mu Rukiko rwāIbanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, nyuma yo guhakana ibyo Ishimwe Vestine aherutse kumurega asaba gatanya.
Muri iki kirego IGIHE yabashije kubonera kopi, Idrissa Ouedraogo yavuze ko Ishimwe Vestine aherutse gutanga ikirego cyāubutane, avuga ko impamvu ashaka gutandukana na we ari uko yamuhohoteraga nyuma yāuko amenye ko umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore.
Icyakora muri iyi nyandiko, Ouedraogo ahakana ko ibyo byigeze bibaho.
Idrissa Ouedraogo yavuze ko ikintu kibabaje cyane ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atarigera amuca iryera nubwo atahwemye gusaba kumwerekwa.
Ouedraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ikirego cyāubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, asaba Urukiko rwāIbanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe.
Avuga ko afite agahinda ko kuba ataramubona mu gihe agiye gutandukana na nyina, ndetse akaba afite impungenge ko nibatandukanywa burundu nāamategeko, bishobora gutuma atazigera abona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.
Ikindi Idrissa Ouedraogo yasabye Urukiko muri iki kirego ni uko, mu bushishozi bwarwo, rutegeka ko hakorwa ibizamini bya DNA hagati ye nāumwana bivugwa ko ari uwe.
Avuga ko ibi byamufasha gukuraho impungenge zishingiye ku kuba Ishimwe Vestine yaranze ko ahura nāumwana, ndetse bikamufasha gukomeza gukora inshingano ze nkāumubyeyi.
Mu ibaruwa yandikiye Urukiko rwāIbanze rwa Kicukiro, Idrissa Ouedraogo yasabye ko ibyo byose byakorwa mbere yāuko urubanza rwāubutane rwatanzwe na Ishimwe Vestine rutangira kuburanishwa mu mizi.

Yewe ga wee