Ntagukunda, ntashaka no kukurekura ingaruka bikugiraho nuko wabitsinda
Uyu mutego benshiiii bawugwamo ariko iyi nyigisho iragufasha kujya utsinda iyi mitego
Ibi mururimi rw' icyongereza babyita breadcrumbing tugenekereje ni nk' ubuvungukira bw' umugati. Ushobora kwibaza aho ubuvungukira bw' imigati buhuriye niby' urukundo. Guhabwa ubuvungukira murukundo ni kwakundi umuntu aba adashaka ko mutandukana cg se murekana ariko kandi ntashake no kugukunda byuzuye ahubwo akajya akuvugisha cg akwitaho bya rimwe na rimwe kugirango akugumishe hafi ye. Bene uyu muntu ntaba ashaka kwiyemeza cg gufata umwanzuro ahubwo abashaka kugufata bugwate.
1.Bene uyu muntu agira atya ukamuburira irengero mugihe runaka ukabona nguwo aragarutse. Iminsi 3,4 cg icyumweru kigakubita utazi aho ari nibyo arimo wajya kubona ukabona ubutumwa bugufi "ndagukumbuye" maze iminsi ngutekereza" "umeze ute"? Kuberako nawe wari umukumbuye ugahita urenzaho ntumubaze cg ngo muganire akubwire aho yari yaragiye.
2.Akomeza kukujijisha akwereka ko muri kumwe. Uri uwanjye, turi kumwe, muminsi iza ngiye kubohoka nkwiteho, reka tugende gake turebe aho ibyacu byerekeza, nkeneye igihe hari ibyo ngihugiyemo aya yose ni amagambo akoresha agirango ukomeze kumuba hafi we kugenda, ariko ugategereza impinduka ugaheba imyaka ikagenda ikikubita.
3.Hari bike akugenera harimo nko kuguhamagara bidahoraho, ubutumwa bugufi buganisha kurukundo, kunyuzamo akakubwirako agukunda, kukwifuriza isabukuru nziza, kuburyo asa nukubikamo ikizere kugirango udatandukana nawe.
4.Ukuri ni uko atagukunda, ntabwo ashaka kuguhitamo byeruye ngo yiyemeze ariko kandi ntashaka no kukurekura ngo hatagira undi ugutwara. Impamvu bikomeza gutya nuko wowe ufata bwa buvungukira nkuwahawe umugati wose. Twa duke akugenera dutuma uhimba impamvu mumutwe wawe zimurengera zituma atakwitaho byuzuye.
5.Singombwa ko ubanza gusobanukirwa ko uriguhabwa ubuvungukira mumubano urimo, kugirango ubashe kuwuvamo. Niba buri gihe cyose wumva usa nudasobanukiwe ibyawe ni umukunzi wawe, ugahorana impungenge muri wowe, wibaza ibyanyu uko bimeze burya wari ukwiye guhunga ugakuramo akawe karenge.
Niba warigeze kwibaza ibyaribyo hagati yawe ni umukunzi wawe? Reka ngusubize ko ntabyo ntabihari. Burya mumubano naba ni umuntu uguhakanira akakubwiza ukuri ko atagushaka, nubwo bikubabaza ariko birashira, ariko nibibi cyane ndetse bitera ibikomere kumarana ni umuntu imyaka nimyaka ahora akubwira ngo ba wihanganye.
Wari ukwiye kurekeraho guhora usaba winginga umuntu mukuru uzi ibyakora guhindura ubuvungukiramo kuguha ibyuzuye kuko ibyo akora arabizi, iyubahe umusezereho uzabona undi, aho kugirango ugumane ni umuntu wafunze amarembo udashaka kwinjira cg ngo asohoke mubuzima bwawe.

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!