Written teaching · UBUHAMYA

Ubuhamya: Umugore washatse abagabo 5 byanga uko ku Mugabo wa 6 byamugendekeye

BOHOKA
Ubuhamya: Umugore washatse abagabo 5 byanga uko ku Mugabo wa 6 byamugendekeye

Uyu umugore akomeza avuga ko umugabo wa kane babanye, papa we atigeraga avuga murugo rwe, mbese ngo yavaga kukazi afata ibyo kurya acecetse yasoza akajya kwicara imbere

Uyu mugore asobanura ko yashatse inshuro zigera kuri eshanu zose, kandi ngo buri gihe yibwiraga ko uwo bashakanye noneho ntakizabatanya yahisemo neza, ariko uko imyaka igenda ihita bikarangira abonye ko yibeshye. Yakomeje asobanura ko ibyo byakomeje mpaka ageze kurushako rwa gatandatu, aribwo yaje gusobanukirwa ikintu gikomeye. Avuga ko kuri iyi nshuro yafunguye amaso asobanukirwa ko ikibazo atari gusa imyifatire y' abagabo yagiye ashaka ko ahubwo imiryango bakomokamo ariyo yabahinduye uko bari. Asobanura ko aribwo yatangiye gusubiza amaso inyuma.

Burya ngo umugabo ntabwo ahimba uburyo akwiye gufatamo umugore we. Ahubwo ngo amufata bijyanye nibyo yabonye mu muryango we mu myaka 18 ibanza y' ubuzima bwe. Niba papa we atarigeze yubaha mama we, yarahoraga amusuzugura, amutesha agaciro, ngo akenshi niko nuyu musore aba azafata umugore we, kuko yakuze abona ariko abagore bagomba gufatwa. Nubwo yaba yarakuze abibona ko ari bibi atanabikunda ngo hari ukuntu bimujyamo, bimwiyandikamo kuburyo byikora.

Uyu umugore akomeza avuga ko umugabo wa kane babanye, papa we atigeraga avuga murugo rwe, mbese ngo yavaga kukazi afata ibyo kurya acecetse yasoza akajya kwicara imbere yaTV. Asobanura ko ibyo byakurikiranye umugabo we kuburyo atarazi kuvuga, cyane cyane kubijyanye n' amarangamutima ye. Ngo uwo umugabo yumvaga kuri we kuba yahashye cg yishyuye ibikenerwa murugo, ibyo bihagije. Mugihe umugore we yahoraga yifuza kuba bahuza urugwiro, akamwitaho akamwereka ko amukunda.

Murushako rwe rwa gatanu asobanura ko umugabo we yari yarakuze adafite papa we, mbese yakuze abona mama we, nyirakuru ndetse naba nyinawabo gusa. Uyu mugore akomeza asobanura ko uyu umugabo yari afite ikibazo cyo kutamenya gufata imyanzuro, ikindi ngo yatinyaga inshingano cyane kuburyo iyo bahuraga nikintu gikomeye yaburirwaga irengero, yaza agataha avuga nabi yisharirije ategeka ko bagomba kumwubaha ko ariwe mugabo w' urugo. Bisobanuye ko kubera gukura nta papa ntiyarazi uburyo akwiye kwifata nk' umugabo, ntawigeze abimwigisha.

Uyu mugore akomeza avuga ko umugabo wa nyuma yashatse ariwe bari kumwe uyu munsi, aturuka mu muryango, aho papa we akundaga  koza ibyombo. Asobanura ko yatunguwe ubwo yasuraga uyu muryango, kuko yasanze papa we ariwe uri mugikoni mugihe mama we yarimo aruhuka, ikindi ngo abona nuko uyu musaza akunda kubaza umugore icyo atekereza kubyo agiye gukora, agakunda gushimira umugore we no kumuhobera kenshi. Mbese ngo umugabo we ntiyigeze yigira mubitabo uko bafata umugore, ahubwo yakuze abibona ndetse nubu akibibona mu muryango we.

Reka twibaze iki kibazo: Ese umugabo uturuka mu muryango aho atigishijwe uko yafata umugore cg akaba mama we yarafatwaga nabi ashobora guhinduka?

Yego rwose birashoboka cyane mugihe abifatiye umwanzuro. Nukuvuga ngo bisaba ko we ubwe asobanukirwa ko ibyo yigishijwe mu muryango we cg yabonye ataribyo ko akwiye guhinduka, kugirango agire urugo rwiza. Ariko bisaba gushyiramo ubushake n' imbaraga naho ubundi ntabwo bipfa kwijyana. Niyo mpamvu mungo nyinshi uzasanga umugabo akosa agasaba imbabazi, ndetse akizeza umugore we ko bitazongera ariko mu minsi mike akongera. Yewe hari nabamara imyaka nimyaka basengera ingeso runaka ngo bayiveho ariko bikanga bikaba ibyubusa, kuko igisubizo cyonyine ni ugukora urugendo rwo gukira no kujya guhindura muri wowe imbere byabindi watojwe, wize kuva mubwana bwawe.

Community

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!