uburyo 10 bwagufasha gukira ibikomere by’umutima (Healing)
Ububabare bwo mu mutima utavuze ngo busohoke taho bujya cg bupfe gushira ahubwo bukomeza kukugenzura bucece no mu buryo utazi
Ububabare bwo mu mutima utavuze ngo busohoke taho bujya cg bupfe gushira ahubwo bukomeza kukugenzura bucece no mu buryo utazi.
➡️ Twateguriye uburyo 10 bwagufasha gukira ibikomere by’umutima (Healing):
1. Emera ububabare wahishe igihe kirekire (Accept the pain you hide): Kuba warabuhishe ntibivuze ko bwashize muri wowe ahubwo bwigaragaraza mu miterere yawe, imitekerereze n’imibanire yawe.
2. Reka gusuzugura amarangamutima yawe (stop minimize your feelings): Niba byarakubabaje, wibyirengagiza, bifite agaciro kdi bifite icyo bisobanuye.
3. Andika ibyo utigeze uvuga(write what you never said): ububabare bukubitsemo bukeneye aho busohokera, kuko iyo utabushakiye aho busohokera kare, ubwabwo bwishakira inzira bucamo, niho uzasanga bamwe barwara umutwe udakira, igifu, kubabara umugongo, mu bitugu cg mu ngingo, hypertension etc…
4. Ihe umwanya wo kumva uburibwe uko buri (Allow yourself to feel it fully): Gukira bitangirira aho guhunga no kwirengagiza ibikomere birangirira. Ihe umwanya witege amatwi ubwawe.
5. Reka kwihatira kwiyumvisha ko uhora ukomeye iteka (Release the need to be strong): Imbaraga nyazo zirimo no kwemera intege nke, ko iteka ryose udahora ukomeye. Urugero: hari abahora bafungiranye amarangamutima ngo batagaragara nk’abanyantege nko kurira niba bije bakifunga.
6. Igirire impuhwe aho kwishyiraho igitutu ubwawe (give yourself compassion): Gukira si irushanwa, ihe umwanya, ikunde, menya ibikunezeza ubigenere umwanya. Ubuzima ni ubwawe ukeneye guhitamo kugira ubuzima bwiza.
7. Hitamo neza uwo ubwira ukuri kwawe nuwo ufungurira umutima (choose who you open up to wisely): Si buri wese ukwiriye kumenya ibikomere byawe. Kuko iyo uhisemo nabi ibikomere biriyongera aho gukira.
8. Ishakire ibihe bitekanye byo kwisuzuma no gukira (create your safe moment): Kugenda bucece, relaxation and mindfulness exercises, kwandika, Kwizera Imana no gusenga. Gutekereza byimbitse. Ibi byose bifasha umutima gukira.
9. Sobanukirwa uku kuri (understand this truth): ibikomere umuntu adasohoye ngo abivuge bikomeza kumugenzura, kumwangiza buhorobuhoro ndetse no kwangiza abamuri hafi.
10. Saba ubufasha bw’umwuga (ask professional help): Bitewe n’ingaruka ibikomere by’umutima bigira k’umuntu, Saba ubufasha bw’umwuga, gana service za counseling cg therapy. Bizagufasha kurushaho gukira.

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere!