Written teaching · AMAKURU

Vestine ashyize hanze ibaruwa Ndende irimo ibyo yaciyemo mbere yo gusa Divorce

BOHOKA TV
Vestine ashyize hanze ibaruwa Ndende irimo ibyo yaciyemo mbere yo gusa Divorce

Nyuma yigihe kinini Vestine ashyize hanze ibaruwa Ndende irimo ibyo yaciyemo bigaragaza ko Umugabo we yamutandukanije na MIE Irénée wamufashaga uko byagenze..

Nariguceceka nkuko bisanzwe sinkuganirire Ibi ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa

abarıgukura batazanyura mubyo nanyuzemo batabızı nubyumva uzabıbambwıre cyangwa uye banyereka

ubaganirira iyi Nkuru Ya Ishimwe!! Uko byatangiye. Yari Umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe akurira mu Rusengero nk' abandi ariga asoza amashuri

yisumbuye. Umunsi ayasoza nibwo Yinjiye mu Butayu bwe . ubwo Yinjiyemo nta mazi yane ko ibyitwa ubuzima nyuma

y'intebe y'ishuri atagize amahirwe yo kububamo mu Gisa n'ubufindo bwa Amarangamutima Yakunze Umuntu wamwize cyera we atamuzi cyane yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka . Nuko agambirira kuyizimiza kitarigeze inyenyeza na Gake.

Yitwaje akarimi , nuduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi , ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi ahubwo yagize ngo arakunzwe ibi ariko bidasanzwe.

Amatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva mama kuko zabamukurıye, amarangamutıma yarıyamuyoboye atazıko uwo muntu yarıyubatse atite undı muryango ndetse nabandı bana uwo mukobwa yagendeye kubyo yamubwiye nuburyo yitwaraga kumuntu utagira icyaha na kimwe uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko niko ameze

Tega amatwi nkukomereze inkuru wowe Dusangiye Umusaraba. Nguwo nyiramamirwa wange nkwibutse ko atazi ındı Sı itarımo abasenga n abıyırıza ngo bamese ibishura. Hutihutı no mu rugo Pooo!! Akıhagera ahasanga amahano ahitamo kunuma no kwihangana yasoma Bibiliya iti urukundo rwihanganira byose Kandi ibihe byose.

Yabonye ibisaze ubwenge bwe, kuburyo yatekerejeko ubuzima bwe burangiye bitewe nibyo yabonaga burimunsi atabashaga no kubwira undi muntu baba ababyeyi be abavandimwe be ndetse ninshuti kuburyo yageze aho atakereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi yabitekereje kenshi yane.

Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze ( glory to God ) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko!!

Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa nuko hari umuhamagaro uri kubuzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro wuwo mukobwa ariko Imana ntiyabyemera yashatse kumubuza kujya mu bitaramo kumubuza kujya muri studio ashaka no kumutandukanya nuwo baririmbanaga gusa byo ntago byashobotse

Yamutandukanije na management ye abigeraho aziko umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye!!

Abonye ko atahagarika umuhamagaro wuwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ryuwo mukobwa atangira kuvuga ko uwo afata kumubyeyi we bamaranye imyaka igera muri itanu ariwe se w'umwana kandi azi ukuri kuri mumutima we ko ari ibinyoma . Yishyura umuhisi n'umugenzi ati nimuharabike rwose mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe nahinduriye ubuzima Ariko Mana we!!

Ese Nakubwiye ibyu Uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku isi ntikimubuza Araza, Umubyeyi n'uwo atwite Uwiteka yabanyujije mu myanya y'intoki yawa mugabo!!! Ahunga atwite aza kubyarira ibwotamasimbi Yirinda kumwereka umwana we , mu bushyamirane ategereje igihe y'umutuzo ngo amumurikire imbuto ye !!

Akomeza kurindira uburyo bwiza papa wumwana yabona umwana we !! Atitaye ku nzika iyariyo yose. Umugabo yivuye ınyuma akora agato n'akanını kugıra yıce ızına ryuwo Uwo mukobwa ndetse yısnyura abanemu basnoboka babeshya ko yabubakiye iwabo inzu kandi azukuri ko ntabyo yakoze , buretse mbanze ngıre Inama aba batangaza inkuru nubwo ntabarusha rwose aya Manyazi y'amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyumunsi yagira ibyd agufasha peh gusa ntibizaramba ejo nejo bundi uzabyara umwana wawe yaca mubyo uwo urigusebya arikunyuramo Amafaranga nibwo nemeye ko ari umuzi w'ikibi cyose koko!! Bibiliye yera iti "Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi " 1 Timoteyo 6:10

Reka mpinire aha hafi, Nkwandikiye iyi Baruwa ngo nkomeze abagore n'abakobwa, barikunyura mubihe bimeze nkibyo Uyu mwana yanyuzemo mukomere Imana irabakunda ibitayeho kandi ubuzima bwanyu burimubiganza byiMana . Mwitinya ntiyabibagiwe Kandi izabacira inzira.

abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw'intama kandi imbere ari amasega aryana musenge cyane budasiba kandi muzagira ingo nziza ibyo mubona ntibikabace intege ahubwo mubyigireho bizabafasha Imana irabakunda Kandi ntizabatererana yabanye na Ishimwe mu majoro y'Amarira Inda yenda kwikuramo iriho kandi irashoboye.

Nibimukundira azatanga Ubuhamya kandi Ni Isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko cyane uru Rwo munsengero .

Mugore Urira Humura kandi uhobere ubuzima. Mukunzi wa Ishimwe na Mwenenyina Kamikazi Wowe ubasengera ngo Amavuta adakama muribo Imana ikwagure. Senga Cyane ubu Urugamba rurakomeye kurusha Mbere gusa Byibuze abarwana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo Muri Egiputa na rimwe .

Vuba aha intashyo Zabo Ziraza mu yindi baruwa yitwa #IBIHE !

"Kuko Umwami Imana azantabara nicyo Gituma ntamwara "

Vestine n'Umugabo we Idrissa
Vestine n'Umugabo we Idrissa


Community

Ibitekerezo (2)

Mugiraneza

Jew ico novuga Vestine niyihe amahoro kandi burya yari yagurishijwe muvyo atazi kuk ntarukundo bari bagiriranye

NKUNZIMANA Eddy

Bite nipfuza kubona uwo mwuga wanyu w' itangaza makuru ko abantu bamenye lmana ko bowuhurumbira, bakaza gukora kugira icubahiro c lmana ciganze kuruwo muzoze, ube umurimo urengera abahahazwa kuruta ko utsikamira inzira karengane kuko maze igihe kinini mbona satani yahinduye uwo musozi w' itangaza makuru nk' ahantu hamukomeza Kandi nk" ikintu c' ukuronka amafaranga mu buryo bwo gusevya abantu amakire baha abanyamakuru kugira basavye abantu ariko gushika ubu wewe Rumanzi iyo ngeso ntayo ndakubonako navuga in general nivyaba ngombwa nzoza kuri camera ntange Iki gitekerezo canje kugira mfashe abandi merci